Nature

Ikigo cya Canon na KFTV bashyize igorora abifuza guhugurwa mu bigendanye no gufotora no gutunganya amashusho

by Blackcat Thierry 22 August. 2019 @ibyiwacu 421 Views

2208201917121769409150_2394282100650222_9134847151656927232_n.jpg
ADVERTISEMENT


Ikigo cya Canon Central and North Africa ku bufatanye n’ishuri rya KFTV rimaze kubaka izina mu kwigisha urubyiruko iby’ubumenyingiro, barimo gutanga amahugurwa ku banyeshuri n’abarimu bigisha gufotora no gufata amashusho.

Aya mahugurwa arimo gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gufotora,gukora video no gukora ibijyanye na sinema byose hagamijwe kandi no gutanga imyidagaduro kuri rubanda nyamwinshi nkuko abateguye aya mahugurwa babigarutseho.

Ni amahugurwa yatangiye taliki 19 Kanama 2019,atangirira mu mujyi wa Kigali,akazamara icyumweru cyose. Guhanga udushya,gushakisha impano no gushaka kuhatana ku isoko ry’umurimo,ni zimwe mu zindi ngingo aya mahugurwa arimo kwibandaho aho buri wese wayitabiriye yitezweho kunguka ubumenyi bwiyongera kubwo KFTV ibaha.

Abasaga 50 baturutse muri Kigali,nibo barimo guhugurwa n’inzobere z’abatekinisiye ba Canon Central and North Africa (CCNA),aho byitezwe ko abazayasoza bazaba bafatwaho ingero ku bandi basanze ku isoko ry’umurimo. Umunya Uganda Sumy Sadurni akaba ari n’impuguke y’igenga mu gufotora , niwe urimo gusangiza ubumenyi abitabiriye amahugurwa hifashishijwe cyane cyane camera izwi nka DSLR anabaha ubuhamya bw’ibyo gufotora byamugejejeho, mu gihe umunya Kenyan filmmaker Ben Mwangi ariwe uhugura abakurikirana iby’amashusho(Video).

Ibi bikazaba biri gukorwa umuholandi Frans van Aken nawe ahugura abarimu . KFTV isanzwe igirana ubufatanye na Canon bw’igihe kirambye aho mu 2014 aribwo yatangije ibikorwa byayo mu rwego rwo gutanga umurage w’ubumenyi mu rubyiruko rwo muri Afurika,kubongerera ubushobozi mu ikoranabuhanga ndetse no kubashishikariza guhanga udushya. Kugeza ubu muri gahunda yiswe Miraisha Sustainability Program,Canon imaze guhugura urubyiruko rw’abanyeshuri basaga 4500 ku byerekeye amafoto, gukora sinema n’andi mahugurwa arenga 300 agendeye ku mikoranire.

Aya mahugurwa azarangira hahembwa abitwaye neza ariko abahuguwe bose bakazahabwa impamyabumenyi(Certificates). Katie Simmonds,uyoboye gahunda ya Miraisha Programme , Canon Central and North Africa asobanura iby’iyi gahunda yagize ati”Gufatanya na KFTV bigamije guhuriza hamwe iterambere riva mu kwigisha ibyerekeye gufotora bya kinyamwuga,gukora no gutunganya amashusho, gushaka ihuzanzira ry’imikoranire n’izindi nzego tunimakaza ikoranabuhanga ryo ku rwego mpuzamahanga ariko by’umwihariko twibanda ku rubyiruko.

Theodore Ishimwe, umuyobozi wa KFTV, avuga ko kuba iri shuri rigira imikoranire na Canon ari iby’ingenzi kuko abanyarwanda bahungukira bakamenyekana ku ruhando mpuzamahanga ari naho urubyiruko rugomba kubonera uburyo bwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo mu guhatana mu ruhando rwo kwihangira imirimo no guhanga udushya mu Rwanda.

Ubundi CanonIncorporation n’ikigo cyo mu buyapani cyashinzwe n’umuyapani witwa Takeshi Mitarai Goro Yoshida Saburo Uchida Takeo Maeda mu mwaka 1934 mu gace bita Ota kari mu mugi wa Tokyo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga nka mudasobwa, ibikoresho byo gufotora nka Camcorder, Camera, Photocopieuse, ni bindi byinshi bikenerwa mu buzima bwa muntu

Tunabibutse ko muri iyi minsi ku nshuro ya gatanu KFTV yongeye gutanga scholarship yo kwiga mashami akurikira, *Photography and graphic design (week end) *Music audio production ( day) *Acting for film and Television ( week end) *Cartooning and visual effects ( day) *Filmmaking and Television production (day, evening na week end).

Abifuza kwiyandikisha bakanda aho hasi bakibonera amahirwe yo kwiga ubumenyangiro



ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

X

by : Hagengimana Jerome

ndashaka kubabaza niba kwiyandikisha bigikoje , amafaranga asabwa kugirango umuntu yitabire murakoze

Reply

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×