Nature

Papa Francis yageze mu buyapani aho agomba kuhamara iminsi 4 -Ibyiwacu.com

by HALELUYA DESIRE 23 November. 2019 @ibyiwacu 1K Views

23112019130439_w1700.jpg
ADVERTISEMENT


Umushumba mukuru wa kiriziya gatorike ku isi Pope francis yatangiye uruzinduko rw'iminsi 4 mu gihugu cy'ubupani kuri uyu wa gatandatu  aho azatanga ubutumwa bwo kurwanya ikoresha ry'intwaro z'ubumara bwa nuclear mu duce twa Nagasaki ndetse na hiroshima anasure abagizweho ingaruka z'ibiza bitandukanye byibasiwe Ubuyapani mu bihe byashize.

 Indege ye yihariye ikaba yageze ku kibuga cy'indege cya Tokyo's Haneda mu masaha  ya saa cyenda n'igice z'umugoroba. Uru nibwo rusinduko rwa mbere rwa Papa mu buyapani igihugu cyonyine cyashegeshwe n'ibisasu by'ubumara byatewe i Nagasaki ndetse na Hiroshima mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi  na USA nyuma y'imyaka 38 ishize.

Mu nama yagiranye nabashumba ba kiziliziya mu buyapani kuri ambasade ya Vatican mu murwa mukuru tokyo ,Pope yavuze ko asengera abantu bose barokotse ibisasu by'ubumara na nubu bakaba bagihura n'ingaruka zabyo. 

Ikindi uyu mushumba mukuru wa kiliziya gatorika ku isi yagarutse ho ni abishwe  numutingito wo mu mazi ndetse n'ibindi biza byibasiye amajyaruguru ashyira i burasirazuba bwa japan mu kwezi kwa gatatu muri 2011 utibagiwe nabandi baherutse kwicwa n'ibiza bya typhoons byibasiye cyane abatuye rwagati,iburasirazuba  ndetse no mu majyaruguru ashyira i burasirazuba bw'iki gihugu cy'ubuyapani mu kwezi kwa cumi kuyu mwaka turimo. 

Papa yagize ati:" ni inshingano zacu gufasha no guboboka abantu bose bari mu bibazo."

Biteganyijwe ko kuri icyi cyumweru mu gitondo , Papa azasura umujyi wa Nagasaki aho azaba agiye gutanga ubutumwa burimo kurwanya ikoreshwa ry'ibisasu by'ubumara bwa nuclear ,aha muri kano gace akazanahasomera Misa muri stade y'imikino y'amaboko iherereye mu majyepfo y'umujyi w'ubuyapani.

Papa w'imyaka 82 ukomoka mu gihugu cya Argentina akazakomereza mu mujyie wa Hiroshima aho azakora ikiganiro ku kuzana  amahoro, ikiganiro cyizabera  ku kibuga cya  Peace Memorial Park i ruhande rwa  Ground Zero, ahabera buri mwaka mu kwezi kwa 8 kwibuka  ku iterwa ry'ibisasu by'ubumara byatewe i Nagasaki ndetse na Hiroshima.

Uyu Papa yagaragaje ko adashigikiye namba ikorwa n'ikoreshwa ry'ibisasu by'ubumara guhera igihe yatorwaga nk'umushumba mukuru wa kiriziya gatorika ku isi mu mwaka wa 2013.


Nyuma yo gutanga ubwo butumwa muri iyo mijyi ya nagasaki ndetse na Hiroshima Papa agomba kuzagaruka mu murwa mukuru w'ubuyapani Tokyo aho azahura nabakorokotse umutingito wabaye muri 2011 ndetse ahure n'abandi bagizweho ingaruka z'ibisasu by'ubumara.

Nyuma kuri uwo munsi papa azahura n'ummwami w'abami mushya w'igihugu cy'ubuyapani ariwe Naruhito ndetse na minisitiri w'intebe ariwe Shinzo Abe.

Ariko mbere yuko ahura na Minisitiri w'intebe Papa azabanza gusoma Misa i Tokyo aho azaba yatumiye umugabo witwa Iwao Hakamada w'imyaka 83 wari warakatiwe igifungo cya burundu ariko akaza kujurira agatsinda  akaza  gufungurwa muri 2014 aho yaramaze imyaka 48 afunzwe.

Leta ya Vatican ikaba yari yaravuze ko nta gahunda ihari yo kuba papa azahura nuyu musaza, gusa ikiri kwibazwa nukuntu iyo nama izabaho ,ikindi cyibazwa ni, niba Papa azagira ubutumwa atanga ku Gihugu cy'ubuyapani ku bijyanye n'igihano cy'urupfu.

Tubibutse ko igihugu cy'ubuyapani cyaherukaga gusurwa na Papa John Paul II ,aho na we yagiye Hiroshima na nagasaki mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 1981 ,akaba ari na we wa Mbere wari ugeze muri kiriya gihugu cy'ubuyapani. Na we akaba ubutumwa yatanze bwaribandaga ku kurwana no kurandura burundu  ikoreshwa ry'ibisasu by'ubumara.

Pope Francis niwe mu papa wa mbere w'umu(jesuit) wabayeho. Umutagatifu francis xavier wazanye bwa Mbere ubukirisitu mu guhigu cy'ubuyapani mu 1549 nawe yari umu(jesuit).
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA
EVENTS Nature Nature Nature
INKURU ZIKUNZWE
Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 23 July, 2018


Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 27 October, 2018

Nature
by : Nkubito Joromi , 17 July, 2018

INKURU ZUBU
Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020

Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020



IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×