Nature

Nigute Wamenya ko umukobwa akiri Isugi cyangwa Yatakaje Ubusugi?

by HALELUYA DESIRE 10 December. 2019 @ibyiwacu 2K Views

10122019111442arton8250.jpg
ADVERTISEMENT


Ni kenshi usanga abasore bibaza ibibazo byinshi ku byerekeye ubusugi bw’abakobwa ugasanga baribaza ikintu gishobora kubereka umukobwa ukiri isugi n’umukobwa watakaje ubusugi bwe.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe isugi bisobanura iki, turebe n’uburyo bukoreshwa kugira ngo hamenyekane ko umukobwa ari isugi.

Umukobwa w’isugi, ni umukobwa uba utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Iyo hagize ikindi kintu kibasha kugera mu gitsina cy’umukobwa atari igitsina cy’umugabo ntibavuga ko umukobwa yatakaje ubusugi, urugero urutoki rwe cyangwa urwa mugenzi we, agatambaro k’amazi n’ibindi bishobora kwifashishwa yisukura.

Ese agahu gato kaba kometse inyuma ku gitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina (Hymen) nicyo kimenyetso cyonyine cyakugaragariza umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ?

Bavuga ko Hymen iyo yacitse atari cyo kimenyetso cyonyine gishobora kukwereka ko umukobwa yatakaje ubusugi bwe, aka gahu gashobora gucika biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

Urugero, aka gahu gashobora gucika bitewe n’uko umukobwa yakoze sports, yagenze cyane, gusa iyo aka gahu gacitse biturutse ko yakoze imibonano mpuzabitsina aba yaratakaje ubusugi bwe.

Ese kuva amaraso cyangwa kubabara cyane igihe akoze imibonano mpuzabitsina nibyo bigaragaza umukobwa ukiri isugi ?

Oya, ibi sibyo kuko umukobwa ashobora kuva amaraso mu mibonano mpuzabitsina akanababara kandi atari isugi, Ikindi ni uko Hymen ishobora gucika ariko ntave amaraso cyangwa ngo ababare.

Ese umuganga ashobora kumenya ko umukobwa akiri isugi?

Oya, Icyo muganga ashobora kubona ni ukumenya niba hymen yawe yaracitse cyangwa yaravuye mu mwanya wayo, byumvikane ko muganga adashobora kumenya ko ukiri isugi 100% kuko twabonye ko hymen ishobora gucika biturutse ku mpamvu zitandukanye harimo no gukora sports.

Gusa icyo muganga akora akubaza niba warigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwawe mbere y’uko agusuzuma (Gynecological Examination) bityo bimufasha kumenya ubwoko bw’igikoresho akoresha( Speculum) kugira ngo ntiyangize Hymen yawe.

Ni gute abakobwa bashobora kubeshya ko ari amasugi kandi barakoze imibonano mpuzabitsina ?

Ngo abakobwa benshi bajya babeshya abahungu ko ari amasugi kandi barakoze imibonano mpuzabitsina.

Urugero, abakobwa bamwe ngo bashobora gusaba abahungu gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno ( Anal penetration) Iyo babigenje gutya ka gahu ka hymen ntigacika kuko batakoze imibonano mpuzabitsina mu buryo busanzwe ahubwo bakoze imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno. Aha kandi twakibutsa abakoresha ubu buryo ko bugira ingaruka mbi, muri ubu buryo kandi biroroshye cyane kwanduriramo SIDA.

Hari bamwe bibeshya cyane iyo umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina bakiruka bajya kureba mu mashuka ko umukobwa yavuye amaraso kugira ngo bamenye ko yari isugi, ibi ntabwo ari byo dukurikije ibyo tumaze kubona kuko iki si ikimenyetso simusiga kigaragaza ubusugi.
S/kigalilive
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

X

by : clement

nonex imibonano yomukibuno kubera iki ariyo ishobora gutera sida cyane

Reply

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×