Nature

Gahunda Umurinzi yo guhangana na Ebola yatangiriye i Rusizi

by Edouard Nsengiyumva 19 December. 2019 @ibyiwacu 170 Views

19122019074119arton20569-a6fe9.jpg
ADVERTISEMENT


Minisiteri y’ubuzima yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwitiriwe Gahunda Umurinzi yo gukingira Ebola ku bushake mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ngirabanzi kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019 .
Iyi gahunda ije mu mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya no gukumira iki cyorezo mu Rwanda.
Dr Patrick Ngirabanzi yashimiye abafashije gushyira iyi gahunda mu bikorwa abasaba gukomereza aho kuburyo Ebola itazabona aho imenera.
Muri ubu bukangurambaga abantu bagera ku 200,000 bazahabwa uru rukingo ku bushake nyuma yo kwigishwa akamaro k’urwo rukingo rwatangijwe ku itariki ya 8 Ukuboza mu karere ka Rubavu.
Abitabiriye iki gikorwa cyabereye mu kigo nderabuzima cya Gihundwe babwiwe ko abakingirwa bagomba kuba bafite imyaka ibiri y’amavuko kuzamura kandi ko ababyeyi batwite batari mu bahabwa uru rukingo.
Dr. Patrick asobanura impamvu uru rukingo rutangwa ku bushake yagize ati, “Iyo umuti ukiri mu bushakashatsi biba ari ubushake buri gihe, no kwivuza biba ari ubushake nta gahato mu kwivuza no gufata inkingo. Uruhare rwacu nka Minisiteri, ni ukwigisha ibyiza by’urukingo abaturage bagasobanukirwa noneho bakabyemera.’’
Dr. Patrick yavuze ko Abanyarwanda bamaze gufata uru rukingo bagera ku 829 hatarashyirwamo abakingiwe i Rusizi.
Muri uyu muhango kandi hari haje na Ministri w’ubuzima mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Cosmos Kusimwa Bishisha.
Mu butumwa bwe yavuze ko bigaragaza ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi; Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Tshisekedi wo muri RDC mu gukoreraha hamwe kugira ngo babungabunge ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.
Muri kivu y’amajyepfo bamaze gukingira abantu ibihumbi 30. Yakomeje avuga ko muri Mwenga abantu batandatu bari bafite indwara ya Ebola muri bo 3 bitabye imana abandi batatu barakira,
Yavuze kandi ko hashize iminsi 110 nta kimenyetso cya Ebola kirongera kugaragara muri iyi ntara.
Uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri kugira ngo rube rwuzuye. Urwa kabiri rukaba rutangwa nyuma y’iminsi 56.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA
EVENTS Nature Nature Nature
INKURU ZIKUNZWE
Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 23 July, 2018


Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 27 October, 2018

Nature
by : Nkubito Joromi , 17 July, 2018

INKURU ZUBU
Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020

Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020



IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×