Nature

Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w'Akarere ka Nyanza atorewe kuyobora FERWACY

by Gaga 22 December. 2019 @ibyiwacu 184 Views

22122019013545ferwacy-ibyiwacunews.jpeg
ADVERTISEMENT


Murenzi Abdallah wabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akanaba Perezida wa Rayon Sports yari umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ryari rimaze igihe riyobowe na Bayingana Aimable uherutse kwegura na Komite ye yose. Murenzi atsinze aya matora.


Murenzi Abdallah atsinze aya matora ku mwanya yahatanaga ari wenyine
Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019 ni bwo mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) batoye komite nshya isimbura iya Bayingana Aimable iherutse kwegura yose.

Murenzi Abdallah wahoze ayobora Rayon Sports wahataniraga kuba Perezida w’iri shyirahamwe ari wenyine, yatsinze amatora.

Mbere y’uko amatora atangira habanje gukorwa isengesho ryo kwiragiza Imana ngo aya matora agende neza, isengesho ryayobowe na Sempoma Ferex.

Ni umuhango w’amatora witabiriwe n’abanyamurwango bagize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare uko ari 10.

Murenzi usanzwe ari umukunzi wa Sports utorewe kuyobora iri shyirahamwe arahita yinjira mu myitegura ya Tour du Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 23 Gashyantare 2020.

Murenzi Abuddallah yari asanzwe ayobora ku rwego rw’igihugu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryitwa Youth Volunteers.

Abiyamamariza kubora indi myanya, ku wa Visi Perezida wa 1 harimo Kanamugire Jean Charles & Mukazibera Marie Agnes, ku mwanya wa Visi Perezida wa 2 ni Nkuranga Alphonse.

Naho ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru haratana Niyonzima Gildas na Sekanyange Jean Leonard, ku mwanya w’Umubitsi hakaba Assia Ingabire naho ku mwanya w’Abajyanama harimo Me Bayisabe Irenée, Karambizi Rabin-Hamin na Geoffrey Karama.

s/umuseke
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×