Nature

Impamvu itangwa n'abana bishora muburaya i Nyamasheke ngo ni ubuzima bubi baba babayemo-Ibyiwacu.com

by Edouard Nsengiyumva 27 December. 2019 @ibyiwacu 380 Views

271220191113162-956211564916885.jpg
ADVERTISEMENT


Abana bari kujya gukora uburaya bakomeje kwiyongera hirya no hino mu karere ka nyamasheke, ibintu bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko bidakwiye ko urubyiruko rujya mu buraya, umuryango Ihorere munyarwanda uvuga ko bakomeje kwigisha abo bana banabafasha kwizigamira.
Aba bana bagaragara mu dusantere dutandukanye muri aka karere, nkuko bamwe mu bagatuye babivuga.
Uwitwa Francine Ntawiha yagize ati “ mu kwezi kwa cumi twagize ikibazo cyo kugira abana benshi baje mu buraya biba ngombwa ko hakorwa ubukangurambaga abenshi bari mu kigero cy’imyaka hagati ya cumi n’ibiri na cumi n’itandatu”.
Sirikare Jean Damascene yagize ati “ Ni benshi, hari abana benshi baba bari ku mihanda wamubaza amakuru akakubwira ko ari gushaka umukiriya, nko mu minsi ishize nagiye mu isantere ya Tyazo hari umwana ufite ubumuga bw’ingingo nasanze ku muhanda yasinze, mubajije ambwira ko ari aho ategereje umukiriya we witwa Papa Grace”.
Francine Ntawiha, ushinzwe gukurikirana abakora umwuga w’uburaya avuga zimwe mu mpamvu aba bana bagaragaza zituma baza muri uyu mwuga.
Yagize ati “ benshi bavuga ko ari imfubyi abandi bakavuga ko ari ubuzima bubi bagira iwabo abandi bakavuga ko babana mu miryango itumvikana”.
Mugisha Jules, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Ihorere Munyarwanda avuga ko aba bana bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke uburyo bafashwamo ari uguhindura imyumvire.
Yagize ati “Ntabwo ari ba bantu ushobora gutumira mu mahugurwa ngo ubabwire uti ibi bintu muri gukora si byo ngo Imana izabahana, na byo turabikora ariko tubicisha mu buryo bwo guhindura imyumvire tukabigisha gukora imishinga, bityo uko agenda ahugira muri wa mushinga we ashiduka asigaye aryamana n’umugabo umwe ashoje akazi , uko agenda arushaho guhuga akazashiduka yabiretse, ubwo ni bwo buryo twe dukoresha”.
Uku kwiyongera kw’abana mu mwuga w’uburaya guteye impungenge mu gihe leta y’ u Rwanda iri mu rugamba rwo kurwanya ubwandu bushya bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA
EVENTS Nature Nature Nature
INKURU ZIKUNZWE
Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 23 July, 2018


Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 27 October, 2018

Nature
by : Nkubito Joromi , 17 July, 2018

INKURU ZUBU
Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020

Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020



IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×