Nature

Umutoza Martinez Espionoza mu nzira yo kurega ikipe ya Rayon Sports iherutse kumwirukana

by Edouard Nsengiyumva 6 January. 2020 @ibyiwacu 141 Views

06012020122212arton6266-94716.jpg
ADVERTISEMENT


Rayon Sports yanze kubahiriza amasezerano yagiranye na Martinez uherutse kwirukanwa
. Umujyanama wa Martinez yatangaje ko bashobora kurega Rayon Sports mu gihe yaba yinangiye
. Umutoza Martinez aracyari i Kigali kubera ko Rayon Sports yanze kubahiriza ibyo basezeranye
. Martinez agiye kurega Rayon Sports
Umunya-Mexique, Martinez Espionoza ashobora kurega ikipe ya Rayon Sports FERWAFA, ni nyuma y’uko avuga ko amasezerano yagiranye n’iyi kipe atigeze yubahirizwa.
Tariki ya 24 Ukuboza 2019 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Espinoza ni nyuma yo gushinjwa umusaruro muke.
Mu masezerano uyu mutoza yagiranye n’iyi kipe, avuga ko uyu mutoza gutsindwa imikino 3 yikurikiranya cyangwa kunganya 2 ndetse igatsindwa 2 Rayon Sports yari ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano na we.
Nyuma yo gusesa amasezerano kandi uyu mutoza akaba yaragombaga guhita yishyurwa ukwezi kumwe k’umushahara.
Uyu mutoza kuva yamenyeshwa ko yatandukanye na Rayon Sports, yategereje ko yishyurwa amafaranga agasubira iwabo araheba, akaba yafashe umwanzuro wo gutanga ikirengo muri FERWAFA.
Umujyanama w’uyu mutoza, Alphonse Byukusenge aganira na ISIMBI dukesha iyi nkuru yavuze ko hari ibyo bagitegereje ariko mu gihe bitakunda bazahita barega muri FERRWAFA.
Yagize ati “Urwo rwego ntabwo ruragerwaho hari ibyo tugitegereje, tugonba kubanza kuganira na Rayon Sports ariko basa n’aho bicecekeye, urabona buri kintu cyose kigira inzira kinyuramo, buriya ni ukubanza gutegerereza ariko iyo umuntu adashaka ko mwicara ngo muganire ni ugukurikiza amategeko.”
Yakomeje agira ati “Wenda iby’uko kwezi agomba kwishyurwa ni byo byamenyekanye, ariko hari byinshi by’ingenzi bitubahirijwe bikubiye mu masezerano kuko iyo byubahirizwa ntabwo aba akiri i Kigali.”
Mu mukino 15 ya Shampiyona yatoje, Espinoza watangiye gutoza Rayon muri Nzeri 2019, yatsinzwe imikino 2 ( na APR FC ndetse na Sunrise FC), inganya imikino ine harimo uwo yanganyije na Police FC, Gasogi United, Etincelles FC na Musanze FC.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×