Nature

Uyu mwaka bamwe mu bategetsi uzasiga ari indembe kandi benshi bazapfa- Umuhanuzi TB Joshua

by HALELUYA DESIRE 8 January. 2020 @ibyiwacu 411 Views

08012020075928FB_IMG_15784991038275826.jpg
ADVERTISEMENT


Uwashinze Itorero The Synagogue Church of All Nations (SCOAN) umuhanuzi, pasiteri, Temitope Balogun Joshua uzwi nka T. B. Joshua avuga ko umwaka wa 2020 uzasiga benshi mu bategetsi bo ku Isi muri rusange bazaba barwaye, ari indembe ndetse benshi ngo bazapfa.

Ibi umuhanuzi T. B. Joshua yabitangaje  kuwa 7 Mutarama 2020 ubwo yasobanuraga impamvu atagaragaye mu bikorwa by’urusengero ayobora mu cyumweru cyose gishize.

T. B. Joshua yahishuye ko yari amaze iminsi mu masengesho yo mu misozi atigeze atangaza amazina, asenga ngo avugane n’Imana nk’uko ibinyamakuru binyuranye byo muri Nigeria byagiye bibigarukaho.

Avuga ko ibyo atangaza byose yabyeretswe ku wa 28 Ukuboza mu 2019. Mu byo yeretswe ngo harimo ko kuba indwara nyinshi abategetsi bo ku Isi bivuza mu ibanga zizajya ku karubanda, uyu mwaka ukazashira benshi muri bo ari indembe.

Nta gutunga agatoki umutegetsi runaka, T. B. Joshua yagize ati: "Indwara nyinshi abategetsi bajyaga bivuza mu ibanga zizamenyekana muri uyu mwaka (2020). Abenshi bazahinduka indembe kandi abenshi bazapfa."

Temitope Balogun Joshua yavutse ku wa 12 Kamena 1963. Yavukiye muri Nigeria muri Leta ya Ondo. Uyu mugabo washatse no kujya mu gisirikare azwiho imbaraga zo guhanura ibintu ngo bikaba ndetse no gukiza indwara akoresheje amazi yiswe ’Anointing water’.

Bivugwa ko yagiye ahanura ibintu byinshi bikaba birimo: Urupfu rw’umuririmbyi Michael Jackson, uwarikwegukana igikombe cya Afurika hagati ya Nigeria na Zambia, urupfu rwa Bingu wa Mutahrika mu 2012, impanuka y’indege ya Malaysia Airways, ibitero by’iterabwoba, amatora yo muri Amerika n’ibindi.

Abamunega bavuga ko T.B  Joshua hari agihe avuga ibintu bikaza ari uruvange, ntibigende neza nk’uko yari yabivuze. Ni umwe mu bantu bivugwa ko bafite ubukire ndetse n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi ku Isi.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×