Nature

Icyamamare Zari, The Boss Lady, yahishuye ubuzima bukakaye yanyuzemo burimo ko yigeze kuba umuyaya -ibyiwacu.com

by Haleluya Desire 12 January. 2020 @ibyiwacu 185 Views

12012020040822czodulsxunspo0ypudiz5bd011856014e-880x528-2.jpg
ADVERTISEMENT


Mu buzima abantu benshi tubabona barakize bafite imibereho myiza nyamara tukibeshako babivugakanye cyangwa babikuranye nyamara siko bimeze kuko iyo basangije abantu ubuzima banyuzemo ngo batere imbere, usanga bwarabaga bwuzuyemo inzira zinzitane zirimo no gukora imirimo iciritse yayindi benshi basuzugura. Ugasanga kudacika intege muri ubwo buzima aribyo birangira bivuyemo kuba ibihangage ndetse n'ibyamamare kuri iyi si.

Ibi tubivuze nyuma yaho umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Umugandekazi Zarinah Hassan bakunze kwita Zari, cyangwa The Boss Lady, yahishuye ko nubwo abantu bamubona abayeho ubuzima buhenze yabanje guhangayika ndetse agakora imirimo bamwe bafata nk’iciriritse nubwo nta murimo ugayitse ubaho, nko kuba umuyaya, kwakira amafaranga (cashier) ndetse akaba yaragerageje kuba umuririmbyi no gukora kuri televiziyo bikamunanira, ariko akaba ashima Imana ibyo yagezeho.

Iri banga yarimeneye abamukurikira kuri instagram, ubwo yabasangizaga  inkuru y’ubuzima bubabaje  yanyuzemo avuga uko yakoze cyane kugirango abone amafaranga y’ishuri ataragize n’aho amugeza nk’uko tubikesha urubuga Bigeye rwo muri Uganda.

Kuri ubu uyu mugore ni rwiyemezamirimo ufite ibikorwa bitandukanye hirya no hino cyane cyane muri Afurika y’Epfo aho akorera.



Zari yakomeje avuga  ko ubuzima bukujyana aho bushatse utamenya aho uzarangirira, yanahishuye ukuntu ubwo yari mu Bwongereza yiga ibya Cosmetology, avuga ko bitagize icyo bimufasha, yakoraga n’akazi ko mu rugo kugirango abone uko yishyura icumbi. Ati: “Nibyo nabaye umuyaya mbere.”

Avuga kandi ko uretse kuba umuyaya yirirwaga yiruka muri za bus ajya ahitwa Woodgreen aho yakoraga nka “cashier” ndetse n’indi mirimo iciriritse.

Zari avuga ko yatangiye gushaka amafaranga akiri muto kuberako iwabo batari bifashije cyane, ariko ubuzima bugatangira gukomera nyuma y’aho se umubyara yari yarabataye agasigarana na nyina wari umudozi.

Ati: “Data yari yaragiye, mama wanjye yakoraga akazi k’ubudozi amanywa n’ijoro, sinashoboraga kwihanganira kumubona yihiringa. Sinashoboraga kwihanganira akababaro ke. Nabanaga na masenge mu Bwongereza wamfataga nk’umwana wabyawe n’umugabo we hanze.”

Zari wasoje agira inama abamukurikira yo kutajya basuzugura ibyo bakora, yavuze ko ibindi by’uko yaje kubona ubuzima agatangira ingendo z’ubucuruzi mu Bushinwa, ibyo kubaka ishuri no kubyara azabibagezaho mu nkuru itaha.


Zari The Boss Lady ni umubyeyi w’abana batanu barimo abo yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare mu Karere, Diamond Platnumz, wo muri Tanzania, ndetse n’abahungu batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere, Yvan Ssemwanga.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA
EVENTS Nature Nature Nature
INKURU ZIKUNZWE
Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 23 July, 2018


Nature
by : Dr. P. Mpenzi Mwiza , 27 October, 2018

Nature
by : Nkubito Joromi , 17 July, 2018

INKURU ZUBU
Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020

Nature
by : Edouard Nsengiyumva , 21 January, 2020



IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×