Nature

Gakenke:Abagera kuri 613 biyemeje kureka burundu ibiyobyabwenge mugitaramo cyateguwe kubufatanye na Compassion International

by Admin 12 January. 2020 @ibyiwacu 148 Views

12012020101417DSC_5845.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe baturage batuye mu bice bitandukanye by’AKarere ka Gakenke bavuga ko muri uyu murenge hakigaragara abakoresha ibi yobyabwenge cyane cyane murubyiruko.
Ni mu bukangurambaga bwatangirijwe muri centre ya Gakenke kuwa Kane taliki ya 9 Mutarama 2020, bukaba bwari bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kugirango habeho umuryango utekanye.
Umwe mubaturage twaganiriye yagize ati:” Ibiyobyabwenge biraboneka hano buhoro buhoro…kuko bigaragara ko bifatwa kandi n’amakuru iyo tubibonye turayatanga, tukabatangamo raporo”.

Muri ubu bukangurambaga HABAMENSHI Cyprien Uhagarariye amadini n'amatorero mu Karere ka Gakenke, agaragaza ko imwe mu mu mpamvu z'ubwo bukangurambaga ari ukwigisha urubyiruko kureka ibiyobwenge ngo kuko birwonona.
Yagize ati:” Tubona ko abana baba mu muryango kandi baba mu muryango nyarwanda rero ku bobazo biri mu gihugu harimo n’ibiyobyabwenge bitandukanye ubwo rero turifuza ko umuryango ubwawo umwana azamukiramo nawo uba ufite ubuzima busesuye kandi bwiza… akaba umuntu igihugu kizagirira ikizere kandi kugirango wa mwana azamuke neza tugomba kwegera umuryango muri rusange (Community)tukabakangurira ibyo bareka byatuma umuryango nyarwanda usubira inyuma ”.
Umuyobozi wari uhagarariye inzego za Leta NYIRABASHYITSI Joselyne Yagize ati:Kuba twarabonye uyu mufatanyabikorwa ubundi usanzwe ufite misiyo ijyanye n’iyobokamana no gufasha abatishoboye bagatekereza ko twafatanya mu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge … .
Ni ikintu twebwe nk’ubuyobozi twishimira kubera ko;ntabwo twagira umuryango utekanye mu gihe haba urubyiruko rwacu rufata ibiyobyabwenge, baba ari abagabo bubatse bafata ibiyobyabwenge bigatuma imiryango ihungabana igateza impfu za hato na hato,igateza amakimbirane mu by’ukuri turashima iki gikorwa ni ubukangurambaga bufite akamaro”.
Abayobozi b'amamdini n'amatorero basabwe gukomeza ubu bukangurambaga kugira ngo bakomeze guharanira kugira umuryango utekanye.
Ni igiterane cyitabiriwe n'amakorari atandukanye
Muri iyi minsi itatu hubatswe ubwiherero 3 murwego rwo kurwanya umwanda hanatangwa ubujyanama kumiryango yabanaga mu makimbirane murwego rwo kwimakaza imibereho myiza y'abaturage.
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×