Nature

Wari uziko mu munota umwe abantu 83.300 aribo baba bamaze gukora imibonano mpuzabitsina? (Menya ibindi biba mu munota umwe)

by Haleluya Desire 13 January. 2020 @ibyiwacu 683 Views

13012020110137unnamed_7_-86-67c46 (1)~2.jpg
ADVERTISEMENT


Mu munota umwe biri bugutware usoma iyi nkuru, impinja 250 ziraba zimaze kuvuka, abantu 107 baraba bamaze kwitaba Imana, inkuba 360 ziraba zikubise ku isi hose, ariko ibi ni bike muri byinshi tugiye kurebera hamwe mu bibera ku isi mu gihe cy’amasegonda 60.

Waba uri umwe mu bantu bakunda kwibaza ibiba bimaze kubera ku isi mu gihe runaka? Niba utari usanzwe ubyibaza ndatekereza ko ubu uhise ugira amatsiko menshi yibiba bibereye ku isi mu gihe kingana n’umunota 1.

Mu gihe kingana n’umunota umwe ku isi haba hamaze kubera ibintu byinshi nk’uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwabigaragaje ariko turagaruka kuri bimwe muribyo.

Mu buzima busanzwe

Buri mwaka miliyoni nyinshi z’ubushakashatsi zikorwa n’abahanga mu ibarurishamibare, abahanga muri siyansi(scientists), inzobere n’abandi banyuranye. Ubunini bw’imibare iba yavuyemo byagorana kwiyumvisha ibibera ku isi ariko tugiye kurebera hamwe ibibera ku isi nibura mu munota umwe kugira ngo ugire ishusho y’ibibera ku isi mu gihe nibura cy’isaha, umunsi, icyumweru,…

Abantu 116 baba bamaze gushinga urugo nk’uko ubushakashatsi umuryango w’abibumye wakoreye ku migabane yose y’isi bwabigaragaje. Ni ubushakashatsi bwiswe ‘Marriages and crude marriage rates, by urban/rural residence: 2002 – 2006/Mariages et taux bruts de nuptialité, selon la résidence, urbaine/rurale: 2002 – 2006’.

Mu munota umwe impinja 250 ziba zimaze kuvuka ariko 113 zikaba zivukiye mu bukene. Muri abo bana baba bamaze kuvuka, 15 baba bavukanye uburwayi bunyuranye cyangwa ubumuga nk’uko imibare yatangajwe na Online Eductaion ibigaragaza.

Mu munota umwe abantu ibihumbi 83.300 nibo baba bamaze gukora imibonano mpuzabitsina nkuko Atlas of Human Sexual Behavior ibitangaza. Udukingirizo 9.500 nitwo tuba tumaze gucuruzwa ku isi hose nkuko New York Magazine yabitangaje.

Mu munota umwe gusa, Oprah Winfery ukora ikiganiro cya Oprah Winfrey Show akaba n’umwe mu bagore bavuga rikijyana ku isi, aba yinjije amadorali ya Amerika 523(436.705 FRW), mu gihe umuryango uciriritse muri Amerika uba winjije 0.096 (80 FRW) nk’uko Business Insider yabitangaje mu nkuru igira iti ‘Incredible Things That Happen In 60 Seconds On Earth’.

Mu munota umwe, umuntu umwe wize ibijyanye na mudasobwa(IT Career) ukorera muri Amerika yinjiza amadorali ya Amerika angana na 0.13(108 FRW) naho ukora akazi nk’ake mu gihugu cy’Ubuhinde akinjiza 0.025 $( 20 FRW).

Mu munota umwe, umuntu ukora mu ruganda rwa Nike muri Vietnam aba yinjije $0.0014( 1 FRW), muri uwo munota uruganda rwa Nike rwo ruba rwinjije $36(30.479 FRW).

Mu munota umwe, utugunguru 55 .757 tw’ibikomoka kuri Petroli tuba tumaze gukoreshwa.

Mu munota umwe, inkuba 360 ziba zimaze gukubita naho imitingito 5 imaze kuba ku isi hose.

Mu munota umwe abantu 9 baba bamaze kwandura agakoko gatera SIDA, abantu 107 baba bamaze gupfa, muri abo 18 baba bishwe n’inzara.

Mu munota umwe abantu 3 baba bamaze kwicwa na Sida, 16 baba bamaze guhitanwa na kanseri zinyuranye, 2 bishwe na Malariya, 209 bishwe n’igaruka z’itabi, 5 bishwe n’inzoga. Muri uwo munota abantu 2 baba bamaze kwiyahura, mu muhanda habaye impanuka nibura 3.

Nubwo wenda nta mpano ukunda guhabwa ariko icyo wamenya ni uko impano (gifts), 150.184 ziba zimaze gutangwa mu munota umwe gusa ku isi yose.

-Mu munota umwe abantu 48.000.000 nibo baba bari guhamagarana (Phone calls), naho amafoto 722.504 akaba ariyo yifotozwa mu gihe cy’umunota 1.

Litiro 45.632 za ‘Wine’ nizo ziba zimaze kunywebwa mu munota umwe.

Ibibuye 14 nibyo biba byinjiye mu isanzure ry’isi, naho indege 5700 ziba zihagurutse ku bibuga bitandukanye nkuko imibare yatangajwe na International Air Traffic Association ibigaragaza.

Mu munota umwe, imitima y’abantu 7.150.000.000 iba imaze gutera nk’uko imibare ya United States Census Bureau yabigaragaje.

Mu munota umwe, kuri internet naho haba hakorewe ibintu byinshi

Résultat de recherche d’images pour "what happens in the world in one minute"

Mu nkuru ikinyamakuru Excelacom cyashyize hanze yari ifite umutwe ugira uti ‘ WHAT HAPPENS IN ONE INTERNET MINUTE?’, cyagaragaje ibintu biba bibereye kuri internet mu gihe cy’umunota umwe.

Abantu 701.389 baba bamaze kwinjira muri konti (logins)zabo kuri Facebook.

 Ubutumwa bwa emails miliyoni 150 buba bumaze koherezwa.

 Amafoto 527.760 aba amaze guhererekanywa kuri Snapchat.

 Applictions 51.000 ziba zimaze kuba ‘downloaded’ kuri store ya Apple.

 Ubucuruzi bw’ibintu bifite agaciro kangana na $203.596(170.002.660 FRW) buba bumaze gukorerwa ku rubuga rwa Amazon.com

 Mu munota umwe haba hamaze gufungurwa konti zirenga 120 za Linkedin .

Ubutumwa 347.222 buba bumaze kwandikwa kuri Twitter.

- 28.194 nizo ‘posts’ ziba zimaze gushyirwa kuri Instagram.

 38.052 niyo masaha umuziki uba umaze kumvirwa kuri Spotify.

Miliyoni 2.4 nibyo bintu biba bimaze gushakirwa kuri Google.

 ‘Views’ miliyoni 2.78 z’amashusho nizo ziba zimaze kurebwa kuri Youtube.

Mu munota umwe gusa, ubutumwa miliyoni 20.8 buba bumaze guhererekanywa kuri WhatsApp.

Mu munota umwe abantu 22 baba bamaze gukurikira (Follow) umuhanzi Justin Bieber kuri Twitter.

Urubuga First to Know narwo rwakoze icyegeranyo cy’ibiba bimaze kuba mu munota umwe, mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘15 Shocking Things That Happen Every Minute Around the World’, cyasanze

Inkuru 7 ziba zimaze kwandikwa ku rubuga rwa Wikipedia mu munota umwe gusa.

Ibitabo 15 biba bimaze gushyirwa hanze.

 1.875.000 nibo bantu baba bagize ikintu bakunda(likes) kuri facebook mu munota umwe.

 Facebook itangaza ko nibura amafoto 243.000 ariyo aba amaze gushyirwa kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Iyi niyo nshamake y’ishusho y’ibiba bibereye ku isi mu munota umwe ushize. Niki muri ibi cyagutangaje cyane? 
S/muhabura.rw
ADVERTISEMENT

SIGA IBITEKEREZO



ALL COMMENTS

SIGA IBITEKEREZO ( FACEBOOK )


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT

Avatar
LATEST NEWS


IMIKINO



IMYIDAGADURO


Nature
by : Dr. P. Mupenzi Mwiza , 8 November, 2018

ANDI MAKURU



IYOBOKAMANA

IBYIWACU

Nature

Fri 27 Nov 2016

AHAZAZA HANJYE

Nature

Fri 27 Nov 2016

Miss Rwanda: Reka turebe ubutumwa bwatanzwe na MWISENEZA Josiane Miss Rwanda 2019

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Dear Nibakwe Edith, This is a proof that our God is awesome, don’t you agree?

Nature

Fri 27 Nov 2016

MESSAGE: Reka Turebe Ubutumwa Bw'ishimwe Miss Josiane Yagejeje Kubakunzi Be


UBUMENYI

Nature

Fri 27 Nov 2016

UHUJE IMYUMVIRE NABO

Nature

Fri 27 Nov 2016

REBA IBYO WIFUJE KUMENYA

Nature

Fri 27 Nov 2016

HA UMUNTU APPLICATION

Nature

Fri 27 Nov 2016

Sobanukirwa Ibyishimo by'abantu

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

KG 24 AV, Kigali, RW
Phone: +250 78 22 663 80
Email: INFO@IBYIWACU.COM

×